Résumé en Français
« Non, nisi parendo, vincitur » Pour faire servir la nature aux besoins de l’homme, il faut obéir à ses lois. Un condensé de proverbes nous rappelle à l’ordre : Béni sois-tu, toi qui as compris que :
- Les jours se suivent et ne se ressemblent pas ;
- L’homme prévoit et Dieu dispose ;
- Tu es poussière et que tu retourneras en poussière ;
- Rira bien qui rira le dernier ;
- Tout vient à point à qui sait attendre ;
- Quiconque se sert de l’épée périra par l’épée ;
- Ne fais pas à autrui ce que tu ne voudrais pas qu’on te fît ;
Bref, béni sois-tu, toi qui as compris que la vérité est dans les proverbes.
INGANJI Y’IMINSI (Kinyarwanda Lyrics)
1. Humura wowe, Wamenye ko ubamba isi adakurura. Ukazirikana ko « Bucya bucyana ayandi. » Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
2. Hahirwa wowe, Wibutse ko agahwa kari ku wundi gahandurika. Ukibuka ko « Inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo. » Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
3. Humura wowe, Wamenye ko «Gira so yiturwa indi .» Ukazirikana ko ubunwa burya ntiwumve n’iyo butatse utumva. Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
4. Hahirwa wowe Wibutse ko «Akebo kajya iwa Mugarura. » Ukibuka ko iby’ino si ari « Ha uguhaye. »
Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
5. Humura wowe, Wamenye ko « Uwimye umwana aba yimye umujyambere. » Ukazirikana ko n’izibika zose zari amagi. Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
6. Hahirwa wowe, Wibutse ko « Iminsi ipfura umugara w’intare.» Ukibuka ko «Nta we umenya mukuru we ikuzimu.» Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
7. Humura wowe, Wamenyeko abajya inama IMANA ibasanga. Ukazirikana ko « Ababiri bajya inama baruta ijana rirasana. Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
8. Hahirwa wowe, Wibutse ko IMANA itarenganya. Ukazirikana ko ari Yo Mubyeyi, kandi ko « Ihora Ihoze » Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2
Ad Lib