Lyric

INZIRA Y’UMURINZI (LA VOIE DE L’ARBRE SACRÉE)

Résumé en Français

Il s’agit d’une adaptation d’un chant sacré, issu du culte voué au 
Grand Maitre Fondateur et Initiateur des IMANDWA : LYANGOMBÉ. 
Son refrain « Cw’enzigo Lyangombé » signifierait littéralement :
« Seigneur Lyangombé, étouffe toute moindre traitrise parmi nous »
(sous-entendu que nous voulons rester unis et homogènes, nous tes initiés !)
Par les différents couplets, l’initié énumère les dangers contre 
lesquels il implore le pouvoir protecteur du Dieu de LYANGOMBÉ :
Ne pas se faire mordre par le serpent venimeux,
Ne pas tomber raide mort,
Ne pas tomber aux champs de bataille,
Ne pas succomber suite aux épidémies,
Ne pas céder à l’esprit de haine et d’égoïsme,
Garder loin les usurpateurs (Ubuzungu),
Etc.…
Ensuite, il évoque les biens faits d’être initié au culte de LYANGOMBÉ :

Avoir l’abondance de tout genre,
Être béni du DIEU de LYANGOMBÉ
Être en bons termes avec son ascendance,
Être en bons termes avec les dirigeants du Rwanda,
Être en bons termes avec ses voisins rwandais,
Avoir une bonne santé mentale et physique,
Etc.…

Enfin, l’initié remercie Le Grand Maître LYANGOMBÉ de bien vouloir 
siéger sur son TRÔNE pour régner sur la communauté des Initiés 
« IMANDWA » partout au Rwanda.
 

INZIRA Y’UMURINZI (Kinyarwanda Lyrics)

 Inyikirizo1 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
  
  Ndi isumb! Ndi iseke! Ndi ikirashi nyamukanura,
  Ndi inkuba ya Nyirajanja,
  Mbagira impungu ibisiga bigahaga, Rubamba!
          Ayiiiiiiii…!
  
 1. Sindumwa n’inshira, 
                                    Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Sintsitara ku manga,
                                    Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Si ndi inyama ya Nyamunsi!
                                    Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Simpfa kandi simpfusha,
                                     Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Sinzira indwara zitera,
                                     Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Simpuga ndahuguka!
                                     Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
          Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
          Ayiiiiiiii…!
  
  2.   Ngiyi inzoga n’imiganda,
                                      Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Cyo mpa guhirwa mu RWANDA!
                                      Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Horana IMANA Mubyeyi,
                                      Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Tsinda inzika mu bawe.
                                      Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Tsinda uburozi n’Urwango,
                                      Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Mpa impagarike n’ubugingo!
                                      Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
          Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
          Ayiiiiiiii…!
  
  3.   Shyikira intango ngutuye,
                                       Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Umpere intwari mubana!
  Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Mpera ingabwa z’iwacu,
                                       Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 N’ingabo z’uruvange .
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Mpera BISETSIMSNDWA,
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Mubandirwe mu ruhando!
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
           Ayiiiiiiii…!
  
 4.   Ngiki icy’umutaraza,
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Icya Rugiramaza!
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Ngiki icya Ngabitsinze,
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Icy’ingarikabiganza.
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Ngiki icy’umudateka,
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Dore na Nyamwishyuka!
                                        Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
          Ayiiiiiiii…!
  
  5.   Nishyuka mu mpundu,
  Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Nishyuka n’Ababyeyi,
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 N’abakurambere banjye.
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Nishyuka n’Abanyarwanda,
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Nishyuka n’Abatware.
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Nsinsamirwe mu rugendo!
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
  Ayiiiiiiii…!
  
  6.   Ningera ku murinzi,
  Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Imandwa zacu zibandwe.
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Izatuye zisubire,
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Inzigo zazo zishege.
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Dore ukuboko k’umwana ,
  Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Mutsindire kimwe na twe.
                                         Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
         Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
         Ayiiiiiiii…!
  
  7. Ngibi ibirori Sogokuru,
                                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Horana IMANA mu RWANDA.
                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 LYANGOMBE rya NGIRIMANDWA!
                                           Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 LYANGOMBE rya RUKOREREKA!
                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 LYANGOMBE rya RUVURAJABO!
                                           Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Irya RUBABAZAMAHINA!
                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
  Ayiiiiiiii…!
  
 8. Ngizi intwaro ziganje,
  Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Mbe ingabo iganza urugamba.
                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Nshinge icumu mu nshinge,
                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Abana banjye barimbe
                          Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 LYANGOMBE rya NDAHAYO!
                                            Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 LYANGOMBE rya KANYARWANDA!
                                            Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
  Ayiiiiiiii…!
  
  9. Tsinda ubwiko mu RWANDA,
  Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Tsinda inzigo n’ubuzungu.
                                              Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Abami ba rwo bahinde,
                                              Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Bongere barubere.
                                              Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Kaze Mpangamurinzi,
                                              Cw’Enzigo LYANGOMBE!
 Ngiki icyicaro cyawe.
                                              Cw’Enzigo LYANGOMBE!
  
 Inyikirizo2 /
  
  Inzigo ize! Inzigo ize! Inzigo ize RUBAGA rwa MUKANYA!
  Ayiiiiiiii…!