Lyric

INGANJI Y’IMINSI (LE DOMPTEUR DU DESTIN)

Résumé en Français

« Non, nisi parendo, vincitur »
Pour faire servir la nature aux besoins de l’homme, il faut obéir à ses lois.
Un condensé de proverbes nous rappelle à l’ordre :

Béni sois-tu, toi qui as compris que :
  • Les jours se suivent et ne se ressemblent pas ;
  • L’homme prévoit et Dieu dispose ;
  • Tu es poussière et que tu retourneras en poussière ;
  • Rira bien qui rira le dernier ;
  • Tout vient à point à qui sait attendre ;
  • Quiconque se sert de l’épée périra par l’épée ;
  • Ne fais pas à autrui ce que tu ne voudrais pas qu’on te fît ;

Bref, béni sois-tu, toi qui as compris que la vérité est dans les proverbes.

INGANJI Y’IMINSI (Kinyarwanda Lyrics)

1. Humura wowe, 
 Wamenye ko ubamba isi adakurura.
 Ukazirikana ko « Bucya bucyana ayandi. »

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2
2. Hahirwa wowe, 
 Wibutse ko agahwa kari ku wundi gahandurika.
 Ukibuka ko « Inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo. »

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2
3.   Humura wowe,
 Wamenye ko «Gira so yiturwa indi .»
 Ukazirikana ko ubunwa burya ntiwumve n’iyo butatse utumva.

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2

4. Hahirwa wowe Wibutse ko 
 «Akebo kajya iwa Mugarura. »
 Ukibuka ko iby’ino si ari « Ha uguhaye. » 

Inyikirizo/ Uhuumm, (Ni wowe NGANJI)X2

5. Humura wowe,
 Wamenye ko « Uwimye umwana aba yimye umujyambere. »
 Ukazirikana ko n’izibika zose zari amagi.

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2

6. Hahirwa wowe,
 Wibutse ko « Iminsi ipfura umugara w’intare.»
 Ukibuka ko «Nta we umenya mukuru we ikuzimu.»

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2

7. Humura wowe,
 Wamenyeko abajya inama IMANA ibasanga.
 Ukazirikana ko « Ababiri bajya inama baruta ijana rirasana.

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2

8. Hahirwa wowe, 
 Wibutse ko IMANA itarenganya.
 Ukazirikana ko ari Yo Mubyeyi, kandi ko « Ihora Ihoze »

Inyikirizo/ 
 Uhuumm, 
 (Ni wowe NGANJI)X2

Ad Lib